Smart Student Visit – Amategeko n'Amabwiriza
Itariki yatangiye kubahirizwa: 01/07/2025
Murakaza neza kuri Smart Student Visit. Aya mategeko n'amabwiriza ("Amategeko") agenga uburyo ukoresha urubuga rwacu ("Serivisi"), rwemerera ababyeyi b'abanyeshuri n’ababarera gusaba kubasura ku ishuri, kubafata, no gukurikirana ubuzima bwabo bari ku ishuri.
Ukoresha uru rubuga, yemera gukurikiza amategeko n' amabwiriza bikurikira:.
1. Abemerewe Gukoresha
- Urubuga rwagenewe ababyeyi b' abanyeshuri, ababarera, n’abakozi b’ishuri babifitiye uburenganzira.
- Amashuri agomba kugenzura no kwemeza ibisabwa n’ababyeyi/abarera kugira ngo umutekano w’umwana ugenzurwe neza.
2. Uburyo Urubuga Rukoreshwa
Ababyeyi b'abanyeshuri cyangwa ababarera bashobora:
- Kohereza ubusabe bwo gusura umunyeshuri.
- Gusaba kujyana no gufata umunyeshuri
3. Umutekano n’Ubwinjiriro
- Ubusabe bwo gusura,kujyana no gufata umunyeshuri ku ishuri bworohezwa ku ikigo cy’ishuri.
- Ishuri rishobora gusaba ibyangombwa byiyongera biranga umuntu igihe ageze ku ishuri.
- Kwinjira cyangwa gukoresha konti y’undi muntu bidakurikije amategeko birabujijwe.
4. Ubwirinzi bw’Amakuru n’Ubuzima bwite
- Amakuru akusanywa (amazina, nimero za telefoni, ubusabe bwo gusura/gufata) akoreshwa gusa mu rwego rwo korohereza itumanaho hagati y’ababyeyi n’ishuri
- Ntabwo dufatanya cyangwa tugurisha amakuru yawe ku bandi bantu.
- Wabisoma birambuye muri Politiki yo kurinda amakuru.
5. Imikoreshereze Ikwiriye n’Imyitwarire
- Kwirinda gutanga amakuru y' ibinyoma mugihe usaba gusura cyangwa gutwara umunyeshuri
- Abakoresha uru rubuga bagomba gukurikiza amategeko y’ishuri n’ibyemezo by’abayobozi b’ishuri.
6. Igihe Serivisi Iboneka
- Turagerageza gutanga serivisi amasaha 24/7, ariko ntitwizeza ko serivisi izaboneka buri gihe idahagarara.
7. Aho inshingano zacu zigarukira
Ntidufite inshingano ku:
- Kwemeza cyangwa kuvuguruza ibyemezo byafashwe n’ishuri ku byifuzo byo gusura/gufata umunyeshuri ku ishuri
- Kwivanga mu bibazo bijyanye no gusura abanyeshuri bishobora kuvuka hagati y’ishuri n’ababyeyi
8. Impinduka ku Mategeko
Dushobora kuvugurura aya mategeko igihe icyo ari cyo cyose. Impinduka zifatika zizatangazwa binyuze mu butumwa bwo kuri porogaramu cyangwa email.
9. Twandikire
Niba ufite ikibazo cyangwa igitekerezo, twandikire kuri:
📧 info@smartstudentvisit.com
📞 25 0791904250